1. Amato ya Rwabugili n'ibitero byo ku Ijwi
Kigeli Rwabugili, akimara kwima Ingoma, ntiyazuyaje, yatangiye kwambuka n'Inyanja ajya gutera ibihugu biri hakurya yayo , aho yahereye bwa mbere ni ku kirwa cy'Ijwi.
I Kivu ni inyanja ngari, Ijwi rikaba Ikirwa kirumbaraye mu Kivu rwagati,ku buryo umutembo ataturirira I Kivu I Nyamasheke ngo yomokere ku Ijwi atararohama.
Ahangaha rero havuka amatsiko yo kumenya uko Rwabugili yateraga mu Bunyabungo yambukiranyije I Kivu n'Ingabo ze!
Rwabugili yari yarakoranyije amato y'intambara yagombaga guhashya ibirwa byo mu Kivu no kwiganzura u Bunyabungo bwo hakurya y'iyo Nyanja.
Amato y'intambara y'u Rwanda, yari agabwemo imitwe ine; itatu ya mbere igizwe n'ingabo zo ku Ijwi :
- Abajegezi batwarwaga na Mugenza,
- Inkeramihigo zatwarwaga na Mbwana,
- Ibidakurwa byatwarwaga na Gikerakenja,
- Undi mutwe wari uremwe n'ingabo z'Abanyakinyaga,
- Abahurambuga batwaraga na Nyankiko.
Buri mutwe w'ingabo wabaga ufite amato y'intambara agera kuri Magana atatu (300).
Hari n'amato y'Umwami n'ay'Abagaba yahoraga atsitse mu nsiko y'amashinji y'I Kinyaga .
Mu bitero byo hakurya y'I Kivu,Umwami yarayahuruzaga akarema umutwe wa gatanu.
Ayo mato y'indoha yari afite amazina yayo,tumenyeshwa na Musenyeri Alexis Kagame.
1. Nyirakabuga: "Inkundwakazi" Umusare wabwo yari Bigwira; bwaramvuwe na Mugenza mu Ryarusiga, ahantu hitwa mu Kigende ho mu Budaha; nibwo Rwabugili yagenderagamo.
Bwari nk'inyumba ishakaje imihemba.
2.Igitsirombo :"Ubutoni" Bwavuye muri Cumbi,hejuru ya Mabanza ho mu Bwishaza,buramvuwe na Ruhangamugabo,umunyejwi wo kwa Tabaro ,wari utuye kuri Bizu.
3. Umuhozi : "Ubuhora", bwaturutse mu Kanage buramvuwe na Ruhangamugabo.
4. Umudaheranwa : "Ubutaganzwa" Bwaramvuwe mu Kigamba ho mu Budaha
5. Umucyurabuhoro : "Ubutanga ishya n'ihirwe", bwo kuri Cumbi, bwaramvuwe na Gikerakenja, wo mu Marambo.
6. Ndushabandi : "Ubwingenzi", bwaturutse mu Cyiya ho mu ishyamba rya Rugege, buramvuwe na Bigwirabagabo wo ku Ishara.
7. Ngarukiyibirwa : "Ubuhoraburangamiye Ibirwa", bwaramvuwe na Mugenza kuri Cumbi
8. Nyabiyonga : "Ubufubikwa impuzu y'ubutumba", bwo ku Rwerere rw'I Bugoyi, bwaramvuwe na Mpamira wo mu Nkaranka.
9. Intahakure :"Ubutebuka", bwo ku Rwerere, bwaramvuwe na Mpamira ,umusare wabwo yari Rubago.
10. Inyimura-Bahinza : "Ubutsema Abahinza" bwo mu Kigamba cy' I Budaha, bwaramvuwe na Mugenza.
11. Inyagirabahunde : "Ubuterabahunde", bwo mu Kigamba, bwaramvuwe na Mugenza.
12. Nyabihunika : "Ikigega nyamunini" bwari ubwa Nkundiye ya Kabego, bwo muri Nyamushishi, bwaramvuwe na Mugenza.
13. Kamarashavu : "Ubumaragahinda", bwari ubwa Kabego.
14. Gisumbamagoyi: "Uburuta amagoyi", bwo muri Nyamushishi, bwaramvuwe na Gikerekenja.
15. Umudaharingoma : "Ubudahemukira ingoma : "bwo mu Kigamba, bwaramvuwe na Kamegeri wo kwa Bisangwa.
16. Intaganzwa : "Ubudatsindwa", bwa Magaja ya Murinzi wo mu Kinyaga, bwaturirwaga umutwe w'Intaganzwa za Nyirimigabo.
17. Ishyaka; "Ubuhorana ubutwari" bwo mu Kigamba, bwa Cyigenza cya Rwakagara.
Nibwo bwaturiraga Ingoma za Rwabugili.
18. Ntsinzishyaka : "Ubutsindabahizi" bwaramvuwe na Mpamira mu Bugoyi, nibwo Rwabugili yagendagamo n'umutoni we Bisangwa.